Twasuye umutoza Rodrigue urikuzamura impano z’abana bakiri bato muri Tenis ikinirwa kumeza atubwira byinshi

Ni umutoza wabigize umwuga amazina ye ababyeyi bamwise yitwa Nzeye Rodrigue akaba yaravukiye mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura aracyari ingaragu, Ku giti cye ni umuntu wakunze gukina uyu mukino wa Tenis ikinirwa kumeza(Tenis de Table) kuva akiri muto cyane nuko arazamuka kugeza aho ubu ari umutoza ukomeye.

Mu kutuganiriza yatubwiye ko afite intego nyinshi murizo nizo kuzamura uyu mukino ukamamara mu gihugu ndetse u Rwanda rukaba rwagera kure muri uno mukino, Mu mishinga afite ikomeye kandi yari yarifuje kuva cyera nuko agomba kuzigisha abantu uyu mukino ukagira aho ugera mu gihugu hose ndetse no mu mahanga, Muriyo mishinga ye afite kandi ikomeye hari uwo yatubwiye kugiye gutangira muri uyu mwaka mu kwezi ku ugushyingo mo hagati 2019 kugeza mu mwaka utaha 2020, Ku ikubitiro arahera mu bana bakiri bato yari afite bari mubyiciro bitandukanye aho hari abana yarasanzwe yigisha biga mubigo by’amashuri bitandukanye mu mujyi wa Kigali bagera hafi kuri 60 bamaze kuzamura urwego rwabo muri uyu mukino mu buryo bushimishije hakaba nabo yigishaga ariko mu byukuri nta mikoro bari bafite(abakene), Gusa mu mbogamizi yagiye ahura nazo mu kuba bitari byakagenze neza nkuko yabyifuzaga ngo nuko nta baterankunga yarafite, Akomeza atubwira ko ubu yamaze kubona bamwe na bamwe mu baterankunga bazamufasha kuri abo bana badafite amikoro ndetse nabo bandi ntakabuza bakwiriye kuboneraho kubafasha mu mikinire yabo igakomeza kuzamuka ndetse nayo marushanwa agategurwa neza kuburyo hazajya haba harimo n’ibihembo bishimishije.

Mu bindi yatubwiye akomeza avuga ko yashimiye federasiyo y’u Rwanda y’uwo mukino wa Tenis ikinirwa kumeza(RTTF) ku nkunga idasiba kumutera harimo ibikoresho byose nkenerwa by’ibanze, Akongera agashima ikigo cy’amashuri cya Excella kubwitange kigaragaza muri uwo mukino kugira ukomeze gutera imbere cyane kuko babigizemo uruhare mu by’ukuri, akavuga ko arinaho abarizwa mu kazi ka buri munsi, Mu bandi ashima harimo ikipe asanzwe atoza ya Gasabo Table Tenis Club (GTTC), Ikaba yarameye gukorana nawe mu gukomeza kwesa imihigo yarafitiye muri uno mukino mu gihugu cy’u Rwanda.

Abana batifashije nibo bazatangira gufashwa uburyo bamenya uyu mukino

Hagati aho avuga ko abo bana batishoboye azabigisha ariko azanabafasha mu buzima bwabo bwerekeye n’ishuri aho buri mwana akwiriye kuzabona Ibikoresho byo ku ishuri nkenerwa iyo nkunga yabo ikazava mu baterankunga yamaze kuvugana nabo aribo Energy System Applied Ltd na Magazin Sport Class n’abandi gusa akavuga ko itaraboneka yose nkuko abyifuza akizeza ko ntakabuza bizajya gutangira byaratunganye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *