Ikoranabuhanga rishya rigiye kohereza abacuruzi bohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga

Mu kiganiro cyahuje BRD n’abayabozi batandukanye baza banki zikorera mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo korohereza abacuruzi bohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga ibi bikazakorwa biciye mukigega cyitwa EGF cyashyizwemo amafaranga agera kuri miriyoni12 z’amadorari zigamije guteza imbere abacuruzi bashaka gukora ubucuruzi bujya mu mahanga.

Iki kigega kizajya gifasha abo bacuruzi biciye muri banki zikurikira, banki y’abaturage banki ya Kigali, equit bank na I&M bank n’izindi.

Umuyobozi mukuru wa banki itsura amajyambere BRD bwana Eric Rutabana avugako iki kigega kigiye gufasha abashaka gukora ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda bujya mu mahanga aho bizafasha kongera umubare wabohereza ibicuruzwa ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Kubatangira bagomba kuba bafite imishinga myiza inoze, abadafite ubwo bushobozu turabafasha, ikindi niko tugusaba kuba washobora kohereza ibicuruzwa ku kigera cya 40% mu myaka itanu, ikindi n’ibijyaye n’ubuziranenge uba ugomba kuzuza, urebye ni nkibisanzwe bisabwa ariko ikiyongeraho ni ubufasha butandukanye dutanga.”

Iki kigega giha amabanki amafaranga yo guha abacuruzi maze bakishyura 14% by’inguzanyo. Kizajya kandi gifasha abo bacuruzi kugera ku isoko mpuzamahanga bahabwa amadori ibihumbi 100 ni ukuvuga hafi miriyoni 100, ndetse gitange ingwate ya 80% mu gihe habayeho igihombo giturutse ku mpamvu zitandukanye.

Ibi bikorwa bizafasha abacuruzi batandukanye bakora ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda kwiteza imbere ndetse no kwagura ubucuruzi bujya mumahanga abafatanya bikorwa ba BRD biyemeje gufatanya guteza imbere ubucuruzi bw’ ibikorerwa mu Rwanda bujya mumahanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *