Kamonyi:Ikigo cy’ishuri ribanza TOP CARE hagaragaye guhohotera abana birahishirwa

Mu kigo cy’Ishuri ribanza n’iryincuke Top Care Academy  riherereye mu Akarere ka Kamonyi  Umurenge wa Runda  , hagaragaye ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye kugitsina byakorewe abanyeshuri b’abakobwa baryigamo mu mashuri abanza  bagera ku 10 , bikaba byarakozwe n’umurezi wabigishaga mugihe cya nyuma y’amasomo  bizwi nka (Couching) nk’uko bigaragara m’ubuhamya dufitiye kopi  abana bitangiye bakanabwandika ,nyamara ibikowa nk’ibi bigayitse bikaba byaragizwe ibanga rikomeye hagati y’ubuyobozi bw’ishuiri , ari nabyo akanshi biviramo abana gusambanywa bagatwara inda zitateganijwe , ikibazo gihangayikishije Igihugu n’Umuryango -Nyarwanda muri rusange.

Top Care Academy School aho baruciye bakarumira nyamara Abana bakorerwa ihohoterwa

Ubwo twageraga  ku kigo cy’ishuri Top Care  twaganiriye n’umuyobozi w’ikigo Twahirwa Abdallah , atwemerera  ko iryo hohoterwa ryakorewe abana b’abanyeshuri ryabaye , rigakorwa n’uwari umurezi wabo witwa Nzeyimana Jean Maurice , nyuma akaza  gusezera  mu kazi.

Yagize ati:“ Nkimana kumenya ayo makuru mbibwiwe n’umunyeshuri waje akambwira ko imyitwarire ya Maurice ari we mwarimu we imubangamira kuko iyo bari mu gihe cyo kwiga amwihererana akamukorakora  kumabere no kubindi  bice by’umubiri akanamusoma , natumije mwarimu nkamubwira ibyo abana bamurega , nkanabimenyesha umuyobozi unkuriye ari nawe nyiri ikigo (Representant legal) gusa icyakurikiyeho ni uko umwarimu yahise asezera”.

Umuyobozi w’ishuri Top Care Abdallah Twahirwa

Mu buhamya bwanditswe n’abanyeshuri nk’uko twabuhawe n’umuyobozi w’ikigo Twahirwa Abdallah , twasanze iri hohoterwa rikorerwa muri iki kigo cy’ishuri  rimaze igihe kinini  ahubwo ryaragizwe ubwiru ku nyungu z’ubuyobozi bw’ikigo kugeza na n’ubu zitarasobanuka  neza , cyane ko iyo witegereje m’ubuhamya bwatanzwe n’umwana  bugashyirwa mu nyandiko dufitiye kopi , agaragaza ko guhohoterwa byatangiye umwaka ushize ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu muri 2018 , bigakomeza kugeza yimukiye mu mwaka wa Kane uyu mwaka wa 2019 , mugihe ibaruwa y’ubwegure bw’umwarimu ushinjwa guhohotera abana yo yanditswe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2019 , nabwo kandi agombye kubihatirwa.

Twagerageje  mubihe bitandukanye kuvugisha umuyobozi mukuru  Munyaneza Emmnauel ari nawe nyiri iri shuri , ntiyaduha umwanya.

Twabajije utungwa agatoki kubijyanye n’ibimuvugwaho n’uburyo yasezeye , atubwira ko nyuma yo kubona ko abana yigisha bamaze kwangirika mu mutwe kubera ibyo bivugiye byabakorewe , yahisemo kwegura kubushake bwe , akaba kugeza ubu  yiteguye ibyamubaho byose kuko nta ntambara itagira kajorite(Causality –Inkomere).

Uyu murezi Maurice nyuma yo kuva kuri iki kigo cy’ishuri cya Top Care , kuri ubu arimo kwigisha nk’umusimbura ku kigo cy’ishuri cya Hill Top Academy , nacyo kibarizwa mu murenge wa Runda n’ubundi aho yakoreye ibikorwa ashinjwa byo guhohotera abana.

Mu kiganiro twagiranye n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Runda ariwe Nikuze Bertrida , yatubwiye ko icyo kibazo k’ihohoterwa atigeze  akimenya , avuga ko agiye kubibaza ubuyobozi bw’ikigo , akaduha igisubizo , ariko twongeye kumuhamagara ntiyitaba telefoni.

Nyuma yo kuvugisha Kayijuka Diogene ushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi akatubwira ko ari muri kiruhuko (Conge) nawe yatwemereye ko ayo makuru ntayo yari azi.

Ikibazo cy’abana basambanywa kiri mu bihangayikishije u Rwanda ndetse cyafatiwe ingamba zikomeye zo kugihashya zirimo guhana abagifatiwemo. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hagati ya Mutarama na Kanama 2019, abangavu barenga 15,600 batewe inda.

Source: imenanews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *