Asinah kera kabaye yongeye guhura n’uwahoze ari umukunzi we Riderman kubera indirimbo

Umuhanzikazi Mukasine Asinah uzwi ku izina ry’ubuhanzi Asinah Erra yashyize hanze indirimbo ye yise “Turn Up” yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo guhuza abafana babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.

Benshi bumvise inkuru ko Asinah na Riderman bafitanye indirimbo ntabwo babyemeye, bagize ngo ni byabihuha by’ikigihe, kuko nta buryo na bumwe batekerezaga ko bahura uretse no gukora indirimbo ngo banasuhuzanye.

Amahari hagati y’aba bombi yatangiye mu 2015 ubwo Gatsinzi Emery yatunguraga Mukasine Asinah bari bamaze imyaka 8, agashyira hanze impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe na Agasaro Nadia Farida wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya.

Byabaye ikibazo gikomeye cyane, agahinda n’umubararo biganza umutima wa Asinah kwakira ko atakibaye umugore w’umugaba mukuru w’Ibisumizi biba ihurizo ry’urusobe.

Uyu mukobwa utaravugaga mu itangazamakuru, wahoraga yibombaritse ku bw’urukundo, yahise ahinduka agahinda agatura micro atangirira ku ndirimbo yise “Iz’ubu” yumvikanamo guhemukirwa mu rukundo bisa neza n’ibyo yari amaze kunyuramo.

Ibyo Asinah yandega avuga byose byarakaza cyane Riderman kuko ‘harimo no kuvogera umuryango we’ ku buryo yanahakaniye itangazamakuru ko nta kintu azongera kumuvugaho.

Abafana babikurikiranira ku ruhande bari bazi ko aba bombi ari abanzi mu buryo bweruye ku buryo aho umwe yanyura undi yahacisha umuriro ugurumana.

Indirimbo yasohotse ku bwa burembe nyuma y’imyaka hafi itanu y’intambara z’amagambo aba bahanzi bakoranye indirimbo yitwa  mu buryo abantu batakekaga.

Ni indirimbo yitwa “Turn Up” yakozwe na Holybeat mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Julien BmJizzo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019, Asinah yavuze ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo kuva mu 2017 mu rwego rwo kongera guhuza abakunzi babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.

Ati:“ Ngira ngo mwese murabizi ibyabaye naricaye ndatekereza ni iki cyatuma n’abantu naba naratakaje cyangwa se nawe yaba yaratakaje twabahuriza hamwe. Ntekereza kuri uyu mushinga ndavuga nti ‘ni ndamuka nihuje nawe na ba bafana dushobora kuba twaratakaje mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabo bashobora kuba bagaruka.”

 Bitewe n’uko Asinah na Riderman bari bamaze igihe iby’urukundo rwabo byararangiye, uyu mukobwa avuga ko bitamworoheye kugira ngo amwumvishe impamvu iyi ndirimbo ikwiye gukorwa kandi ari mu nyungu z’abafana babo.

Ati:“ Ntabwo byanyoroheye kuko yarashatse, byamfashe igihe ariko sinigeze nshika intege narakomeje ndabimusaba ndamubwira nti ‘kuko hari abantu batandukanye kubera twebwe ntekereza ko bizabagarura hamwe.”

 Asinah avuga ko Riderman yarangije kuririmba iyi ndirimbo mu 2018, ariko nyuma y’aho yaje kumwihinduka ku buryo byanatumye itinda gusohoka ndetse ntanagaragare mu mashusho yayo.

Ati:“ Hajemo ibibazo by’uko Riderman yari yafashe icyemezo cy’uko tugomba kuyikorana nyuma yaho biza guhinduka ariko njyewe indirimbo nari namaze no kuyishyura, sinigeze nshika intege, Holybeat ashaka kunyima indirimbo yanjye hazamo ibibazo nk’ibyo ariko byaje gukemuka.”

Asinah ntabwo aherukana na Riderman ngo abe yamubwira impamvu atashatse ko umushinga urangira, gusa bishoboka byaba byaraturutse ku mpamvu z’umuryango we.

Gukorana indirimbo na Riderman ngo ntabwo ari uburyo bwo kongera kumureshya, kumumenyekaniraho cyangwa ikindi ahubwo ayitezeho kongera guhuriza hamwe abafana babo, biramutse bitabaye ngo byaba ari igihombo kuri we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *