Abanyamuryango ba Koperative KIMI barishimira ko bitoreye ubuyobozi bubabereye

Abanyamuryango ba Koperative ikoranabuhanga mu iterambere (KIMI)barishimira igikorwa cy’a amatora y’abayobozi bagiye kubafasha  kwita kwiterambere rya  koperative n’abanyamuryango  mugihe cyimyaka itatu batorewe.

Ikigikorwa kikaba cyarabaye kuwa 15/10/2019 bafashijwe n’abayobozi batandukanye baturutse muri RCA , Akarere ka Nyarugenge . Amatora yabaye m’ubwisanzure na demokarasi nk’uko abanyamuryango babigaragaza muri rusange  aho bavuga bati mugihe gishize twahuye n’imbogamizi zitandukanye bitewe n’imiyoborere mibi ariko ubu noneho twatoranye ubushishozi ntago tuzongera kugira ibibazo nk’ibyo twanyuzemo.

Abanyamuryango ba Koperative bihitiyemo Inyangamigayo

Iki gikorwa  cy’amatora  kibaye  hari hashize igihe muri iyo Koperative havugwamo umwuka mubi hagati y’abanyamuryango ba KIMI n’ubuyobozi , aho abanyamuryango bagiye bagaragaza ibibazo bitandukanye birimo gucunga nabi umutungo wa koperative  , guhohoterwa nibindi bitandukanye , nyuma bakaza kubigeza kukigo k’igihugu gishinzwe imicungire ya makoperative( RCA )n’izindi nzego za leta bakabafasha kubikemura , kugeza ubwo noneho bitoreye inyanga mugayo zizabageza kubyo bashakaga.

Bakomeza bemeza ko noneho bagiye gufatanya bagakorera hamwe bagaharanira kwiteza imbere. Bati ibi byose tuzabigeraho dufatanyije , twirinda icyaducamo ibice kandi duhanira icyaduteza imbere kikanateza igihugu imbere .Bashimiye inzego za leta uburyo zagiye zibaba hafi mubibazo bitandukanye byatewe  ahanini n’ubuyobozi bubi , basaba ko  n’ubundi  zazakomeza kubafasha  mu kwihutisha iterambere ryabo.

Tuganira na bamwe mu bayobozi batorewe kuyobora KIMI  , batugaragarije ko  nabo bishimiye uburyo igikorwa cy’amatora cyagenze neza ,  bavuga ko kuba bagiriwe icyizere  nabo bagiye kuzuza inshingano barahiriye yogufasha abanyamuryango kwiteza imbere kandi ko batazabatenguha.

Safali watorewe kuba perezida wa  komiti Ngenzuzi , yavuze ko inshingano bahawe bazazikoresha neza bagateza imbere Koperative , bakanaharanira gukosora amakosa  yakozwe n’ubuyobozi basimbuye bwagaragaje imiyoborere mibi , byose bigakorwa hagamijwe gufasha abanyamuryango kugera kucyerekezo bihaye.

Safari watorewe kuyobora komiti ngenzuzi

Perezida  wa koperative ikoranabuhanga mu iterambere (KIMI) bwana Ntirenganya  avuga ko kuyobora ari ugufatanya nabo ugiye kuyobora , kandi ko umuyobozi mwiza ari ukorera abo ayoboye.

Yagize ati ” Inshingano mpawe zo kuyobora Koperative KIMI nzazikoresha neza mparanira ibiduteza imbere bitandukanye nabandi bahabwa inshingano ahubwo bakazikoresha batsikamira abo bayobora , kandi hari icyizere ko nidufataniriza hamwe tuzagera kure hashoboka”

Akomeza avuga ko agiye gufatanya n’abanyamuryango gushakira hamwe ibibateza imbere bafatanya n’abandi kuzamura iterambere ry ‘Igihugu.

Yashimiye leta uburyo ikomeza kureberera amakoperative  , asoza asaba abanyamuryango gufatanya kwiteza imbere ndetse n’abatari abanyamuryango gukomeza guteza imbere igihugu.

Perezida wa koperative Ntirenganya yiyemeje kuzamura abanyamuryango
Ubuyobozi bwa RCA n’Akarere ka Nyarugenge bafashije mu gikorwa cy’amatora

Abatowe bose barahiriye kuzamura koperative

admin

Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020 Hacked By VatanSever020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *