Hateganyijwe amarushanwa ya Tennis de table izahuza ibigo by’amashuri 5 izabera mu kigo cya Excella

Tariki 12 Ukwakira 2019 kugeza tariki ya 13 Ukwakira 2019 hateganyijwe amarushanwa ya tennis ikinirwa ku meza ariyo Tennis de Table rigomba guhuza ibigo bitanu(5), Bikazabera ku kigo cy’amashuri cya Excella giherereye Kimironko.

Nzeye Rodriguez umutoza wabigize umwuga mu mukino wa Tennis de Table

Ni irushanwa ryateguwe n’ikigo cya Excella gifatanyije n’umutoza usanzwe muri icyo kigo akaba ari mubatoza barikubaka izina rikomeye muri uno mukino wa Tennis de Table mu gihugu cy’u Rwanda ariwe Nzeye Rodriguez akavuga ko iri rushanwa rije mu byukuri rikenewe kuko bamaze umwaka wose bitoza biyo rero ko hari hakwiriye gusuzumwa bakareba neza aho abo bana bageze ku buryo bajya no kurushanwa mu marushanwa akomeye hano muri afurika mu gihe gito kiri mbere ndetse no muy’andi marushanwa yazaba hanze y’Afurika.

Abana avuga ko bafite impano zikomeye bakwiriye kwitabwaho 

Mu gihe habura iminsi micye ngo iri rushanwa ritangira aravuga ko bamaze kwitegura neza ndetse n’abo bana bameze neza ntakibazo,ko naho bazakorera iryo rushanwa hateguwe hasigaye umunsi nyirizina umutoza Nzeye avuga ati:‘‘ Twe tumaze igihe dutegura iri rushanwa dukwiriye kuzamura impano z’abakiri bato,aba bana barashoboye natwe turi tayari. abakunzi buy’umukino,ababyeyi bose bazaze barebe impano z’abana babo, ibintu byose twabiteguye neza.’’

Ingabire Daniel na Sheja Emery abakinnyi bitezweho itsinzi muri aya marushanwa

Akomeza avuga ko n’ubwo iri rushanwa bariteguye hakirimo imbogamizi mu bijyanye n’ubushobozi bwo guhemba abazahiga abandi kubwibyo agasaba abaterankunga gushyigikira uno mukino ko ari nk’iyindi yose muri rusange ko ari umukino mwiza cyane ku bana bakiri bato gusa muriwe akavuga uko ibihe bizagenda biza bizakemuka.

Iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 aho rizakinwa iminsi ibiri rikazatangira mu gitondo saa 10h30′ za mu gitondo kugeza saa 12h30′ z’amanywa hanyuma hakazaba ikiruhuko cyo kujya gufata ifunguro barirangiza bakagaruka saa 13h30′ bagasoza saa 17h30′.hakazitabira ibigo aribyo College Ami des Enfants, IFAK, Kigali Christian School, Life International Christian School ndetse na Excella izakira.

Sheja Emery niwe mwana wazamuye imikinire ye kuburyo bukomeye cyane akaba yitezweho kuzahangamura bagenzi be

Umutoza wabo bana umaze kubaka izina muri uyu mukino akazamura n’impano z’abato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *