Amahano yabaye mu Rwanda turayazi niyo mpamvu ubumwe n’ubwiyunge ariwo musingi w’amahoro-F.Ndayisaba

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidel Ndayisaba yahuye n’itangazamakuru uyu munsi ayigaragariza aho u Rwanda rugeze k‘Ubumwe n’Ubwiyunge anabasangiza ku biteganywa kugira ngo u Rwanda rukomeze rw’imakaze amahoro mu banyarwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu w’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba

Aha yatangiye abwira itangazamakuru uburyo u Rwanda rugeze ahashimishije k’Ubumwe n’ubwiyunge igipimo yagaragaje ko kigeze kuri 92.5% nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda,gusa akavuga ko hagikenewe gushyiramo imbaraga nyinshi mu kwimakaza ubu bwiyunge kugira ngo nibura mu mwaka wa 2024 bazabe barageze kuri 96% mu ntego igihugu cyihaye.

Itangazamakuru ryari ryitabiriye mu kumva neza aho u Rwanda rugeze m’Ubumwe n’Ubwiyunge

Gusa aha yagarutse ku mbogamizi avuga ko zikomeye bahuye nazo aho umwana wumva ko yavukiye k’umubyeyi wakoze jenoside agomba kugira ipfunwe, kandi ayo makuru atari impamo kuko bataba bayahawe neza.

Ati: “Icyo kibazo rwose turakizi kuko Never Again ari abafatanyabikorwa bacu, ariko icyo navuga ni uko icyaha ari gatozi. Kugira ngo abana bashire ipfunwe bisaba ko ababyeyi babo bababwiza ukuri.”

Niyo mpamvu buri mwaka habaho ukwezi kwahariwe mu kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, Muri uko kwezi ku kazatangira tariki ya 1 ukwakira,kigasozwa ku itariki ya 31 ukwakira 2019.

Muri uno mwaka uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti:”Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge:Ubumwe bwacu,Amahitamo yacu“.

Mu kwizihiza uku kwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge, Abanyarwanda bazasuzuma ibyo bamaze kugeraho mu myaka 25 ishize bari mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishimire ibyiza byagezweho,bafate ingamba ku bibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge.

Asoza Fidel Ndayisaba avuga kandi ko u Rwanda muri uno mwaka ruzafatanya n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2001.

 

Ngirinshuti Christian 

Oasisgazette.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *