Johnny Drille watumiwe muri Kigali Jazz Junction ni muntu ki?menya abahanzi bose bazaririmbana

John Ighodaro niyo mazina y’ababyeyi bamwise ku Izina ry’ubuhanzi azwi nka Johnny Drille  yavutse tariki ya 5 Nyakanga 1990 byumvikane ko aherutse kuzuza imyaka 29 ni  ingaragu,ni umuhanzi, n’ umwanditsi w’indirimbo agatunganya umuziki,agatuganya amajwi kubwibyo akaba yari garuriye imitima ya benshi cyane igitsinagore kubera uko ahogoza!.

Ni umuhungu wavukiye mu ntara ya Nigeria yitwa Edo mu mujyi witwa Benin City akaba ari intara ituwe dore ko ifite hafi miliyoni 8 z’abaturage imibare iherutse gushyirwa hafi vuba mu 2016 iyi ntara ikaba ituwemo n’ubwoko bwa bantu batandukanye abitwa The Binis,Esan,Owan ndetse n’abitwa Etsako akaba ni ntara yakunze gusurwa cyane n’abamucyerarugendo bitewe n’ibigwi byayo kandi ikaba ihahirana bya hafi n’umugabane w’iburayi.

Image result for edo city nigeria

Edo umujyi uyu muhanzi yavukiyemo utuwe n’abantu hafi miliyoni8

Uyu musore yavutse Ise umubyara yari umwe mubahagarariye ikigo cy’amashuri ndetse anakirinda akaba afite abandi bavandimwe bane (4) Johnny Drille yatangiye kuririmba mu rusengero akiri umwana muto cyane akaba yaragiye kwiga muri kaminuza ya Benin,muri wa mujyi wa Benin akaba ariho yigiye ururimi ndetse n’ubuvanganzo.

Kaminuza Johnny Drille yizeho ururimi n’ubuvanganzo mu mujyi wa Benin

Johnny Drille nkuko twabivuze haruguru yatangiye kuririmbira mu nsengero akiri muto,nuko akomeza kwagura impano ye,Johnny Drille akaba ari mubabashije kwitabira Project Fames y’I burengerazuba bwa Africa yari yabaye ku nshuro ya 6 mu mwaka w’2013 gusa ntiyahiriwe no kuryegukana. Mu mwaka 2015 yasubiyemo indirimbo yitwa Awww ya Di’Ja uwo akaba yari umuhanzi wabarizwaga munzu ikomeye itunganya ibyerekeranye n’umuziki inabafasha akaba ari Mavin Records nuko nyirayo Don Jazz bimukora k’umutima akaza guhita amufasha gukora indirimbo twakwita bya kinyamwuga ya mbere muriyo nzu ye,nuko umuzingo we wa mbere awita “Wait For Me’’ akaba yarawushyize hanze 2015.iyi ndirimbo ikaba yarahise ijya mu zihatana nk’indirimbo yumviswe cyane mu bihugu bitandukanye nka SouthAFrica,Ghana ndetse na Nigeria mu gihugu avukamo.

Image result for johnny drille mtn project fame

Ubwo yari mu irushanwa rya MTN Project fame y’iburengerazuba ku nshuro ya 6

Nuko yisunga undi mukobwa nawe bari barahuriye muri ryarushanwa twavuze harugu bakorana indirimbo bayita “Start All Over’’ nuko muri Gashyantare yahise asinya muri lebel ya Mavin Records akaba mubuzima bwe amaze guhatana mubihembo byinshi gusa mu bigaragara ntiyabashije kubyegukana ,gusa amaze kugira indirimbo nyinshi bamwe bakunze zimwe murizo zikaba arizo abakunzi be b’i Kigali bategereje kuziyumvira abaririmbira imbona nk’ubone ku itariki ya 27 Nzeri 2019 muri zo twavuga nka ‘’Wait For Me” , ‘’My beautiful Love” , “Romeo & Juliet” , “Halleluya yakoranye na Simi” , “Awa Love” , “Shine” , “Finding Efe”n’izindi…

Image result for johnny drille

Ni umuhanzi akaba n’utunganya umuziki nka (Producer)

Gusa kubyerekeye n’umufuka we biragoye kubibona uko ahagaze gusa twarebye neza dusanga afite akayabo 105000 byama dollars bivuze ko asaga million 100 y’amafaranga y’u Rwanda ariyo yibitseho.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azaririmba mu gitaramo kizasoza kuno kwezi turimo kwa Nzeri tariki ya 27/9/2019 ahamaze kumenyerwa nka Camp Kigali mu Ihema rinini, akazafatanya na Kidumu Kibido w’umurundi ndetse na Sintex n’abandi bahanzi barikuzamuka aribo UWASE France ndetse na Stanza bacurangirwe na Neptunz Band, imiryango ikazaba ifunguye saa 18h00’ igitaramo kigatangira saa 20h00’.

Aho kwinjira muri iki gitaramo ahasanzwe ari ibihumbi icumi (10.000Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP) bikaba ibihumbi makumyabiri (20000Frw) na meza y’abantu 8 ku mafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo ine(240000Frw).

Image

Johnny Drille,Kidumu ndetse na Sintex mu bazasusurutsa Kigali Jazz Junction kuri ino nshuro

Image may contain: 1 person, smiling, text

Mu buryo bworoshye bwo kubonamo itike yo kwinjira muri iki gitaramo  https://www.rgtickets.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *